RAYON SPORT VS GASOGI 1-0 | SUGIRA ERNEST akoze ibintu bidasanzwe atsindira Rayon

Rayon Sports yatsinze Gasogi United 1-0 ku munsi wa 16 wa shampiyona cyatsinzwe na Sugira Erneste wari umaze iminsi igera kuri 365 adatsinda muri Shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki…

RAYON SPORT VS GASOGI 1-0 | SUGIRA ERNEST  akoze ibintu bidasanzwe  atsindira Rayon

Source

0
(0)

Rayon Sports yatsinze Gasogi United 1-0 ku munsi wa 16 wa shampiyona cyatsinzwe na Sugira Erneste wari umaze iminsi igera kuri 365 adatsinda muri Shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki 5 Mutarama 2019.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports , Sugira wari utegerejwe cyane n’abafana yinjiye mu kibuga asimbuye Iranzi Jean Claude. Niwo mukino wa mbere Sugira Erneste yari akinnye muri Rayon Sports nyuma y’uko imutiye muri APR FC ngo ayikinire ’Phase’ retour.

Ku munota wa 55 nibwo Sugira Erneste yatsinze igitego ku mupira yari aherejwe neza na Rutanga Eric, ahita atsindisha umutwe.

Sugira Erneste yaherukaga gutsinda igitego tariki 6 Mutarama 2019 ubwo yakiniraga APR FC, mu mukino batsimo AS Muhanga 2-1.

Rayon Sports yasubiye ku mwanya wa kabiri n’amanota 34, Police FC yanganyije na Sunrise FC yahise ifata umwanya wa 3.

0 / 5. 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *